A song made by Jean Marie Kibasha
A song made by Jean Marie Kibasha
MAMA IDA
Spoken Words (with emotions)
Ubuzima bwacu bumeze nka filime itangira ikarangira. Bugira intangiriro n’iherezo. Umuntu aravuka, agakura, akabaho, maze igihe kikagera agataha.
Ijambo ry’Imana riravuga riti:
“Hahirwa abapfira mu Mwami uhereye none.”
— Ibyahishuwe 14:13
Wakundaga kuririmba uti:
“Nta gushidikanya, mu ijuru haba umunezero; nta mubabaro uba mu ijuru…”
Kandi koko, wiringiye kuzinjiramo.
“Uwiteka abona urupfu rw’abakunzi be ko ruhenda.”
— Zaburi 116:15
⸻
Spoken Words (with emotions)
Iyi ndirimbo ni iyawe, mubyeyi.
Wowe watashye gitwari, utanduranyije n’umuntu n’umwe.
Wagiye kare kwa Rurema, ugenda udutunguye…
Mama Gaju, mama wanjye icyarimwe…
⸻
Verse 1
Tariki ya kabiri z’ukwa gatandatu 2026, saa cyenda, inkuru y’incamugongo iba itugezeho ngo uratashye.
Papa Ida asigara areba utamusezeye, ati:
“Ng’umudutumeho n’ijambo rya nyuma…”
Byari nk’igikuba cyacitse mu muryango,
Agahinda kinjira mu mitima yacu.
Ni igihombo gikomeye umuryango wagize, cyane cyane uwanjye.
Wahoraga umbera hafi iyo nabaga ntahari.
N’iyo nagendaga, ugakurikirana uko meze.
Ibyo byose nzabikumbura.
Imana ni yo yonyine izi impamvu y’ibyo ikora,
Ariko ihumure ni uko yakujyanye mu bwami bwayo.
⸻
Verse 2
Gavriel wasize uteguye imyenda azambara.
Urayimesa, urayanika, urayizinga…
Urangije ugenda hasigaye iminsi ine gusa ngo avuke.
Ubu ni bwo nicara nkatekereza nkasanga
Byaratunguye twebwe gusa,
Ariko wowe n’Imana mwari mwarabivuganye.
Iyo nibura uducira amarenga,
Tukamenya uko bimeze,
Tukagusezera…
Tukakwereka urukundo twateganyaga kuzaguha mu bihe biri imbere.
Ubutwari, urukundo n’urugwiro byakurangaga,
Tuzabitoza abazadukomokaho.
Komeza udusabire kwa Jambo aheza,
Mu ijuru.
⸻
Chorus
Dore uragiyeeeeee…
Mbega ibyago, mbega agahindaaaa…
Mana, imitima yacu irababayeeee…
(Repeat ×3)
⸻
Spoken Words (with emotions)
Aho uruhukiye, amahoro akubane.
Wabaye urumuri mu nzira zacu.
Wabaye urukundo mu ngo zacu.
Wabaye urugero rwiza mu mibereho yacu.
Nubwo umubiri wawe utakiri hagati yacu,
Igicumbi cyawe gisigaye mu mitima yacu.
Ijwi ryawe riracyumvikana mu mitwe yacu,
Intambwe zawe zisiga ibisate by’urukundo.
Twasigaye mu muborogo no mu cyuho gikomeye,
Ariko izina ryawe rizahora rihumura nk’indabyo z’i wacu.
Humura mutima wacu, ntuzacogore, ntuzahuge.
Mama Ida twabuze, twakundaga…
Mu marira no mu gicuku cy’agahinda,
Tuzakomeza kukwibuka mu cyubahiro no mu rukundo.
⸻
Verse 3
Winnie, Ida, Manzi na Mahoro
Bahora bikanga ya call yawe ya buri munsi.
Ntibaramenyera ko batazongera kuyibona ukundi.
Ariko bazi ko roho yawe iri hafi yabo iteka ryose.
Nubwo urupfu rubabaza,
Twizeye ko Imana yakiriye neza roho yawe
Kubera gukiranuka kwawe.
Kandi Imana iba hafi abafite intimba.
Mukomere mu Mwami;
Urukundo n’imirimo myiza by’uwo twabuze
Bizahora mu mitima yacu.
⸻
Chorus
Dore uragiyeeeeee…
Mbega ibyago, mbega agahindaaaa…
Mana, imitima yacu irababayeeee…
(Repeat ×3)
⸻
Recitation
Sinzibagirwa umugore wanjye ari kwa muganga agiye kubyara,
Aryamye mu bitaro bya Kanombe,
Nawe uryamye mu buruhukiro bwa Kanombe.
Iyo nibura ugenda amaze kubyara,
Ukareba umuhungu mwiza yabyaye…
Reuel ati:
“Yaya ma yapfuye? Sinzongera kumubona?” 😭
Akabaza impamvu akubona uryamye mu isanduku kandi utavuga…
Nkamusubiza nti:
“Ni yo nzira abantu banyuramo bajya mu ijuru.”
Impano wamuzaniraga buri munsi iyo yagiraga anniversary,
Azazikumbura…
Azazibura…
Azarwara iyo ntimba iteka…
⸻
Chorus
Dore uragiyeeeeee…
Mbega ibyago, mbega agahindaaaa…
Mana, imitima yacu irababayeeee…
(Repeat ×3)
⸻
Igendere mubyeyi mwiza…
Ntabwo tuzakwibagirwa…